00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yavuze ko yatengushywe na Putin ku ntambara muri Ukraine

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 18 September 2025 saa 10:59
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko yababajwe cyane na Vladimir Putin w’u Burusiya nyuma yo kunanirwa gufata ingamba zo kurangiza intambara yo muri Ukraine.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Chequers na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Keir Starmer, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko yumvaga intambara iri hagati ya Ukraine n’u Burusiya yoroshye gukemuka bitewe n’umubano we bwite na Perezida Putin.

Agira ati “Natekerezaga ko iyi ntambara yaba imwe mu zoroshye gukemuka kubera ubucuti nari mfitanye na Putin. Ariko koko yaranyobeye, mu by’ukuri abasirikare b’u Burusiya barimo gupfa ku rugero rurenze urw’abasirikare ba Ukraine. Ariko yaranyobeye.”

Trump yabwiye abanyamakuru ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakemuye intambara zigera kuri zirindwi zari zarananiranye, avuga ko yatekerezaga ko n’iyi izoroha.

Ati “Intambara natekerezaga ko izoroha kurusha izindi ni iy’u Burusiya na Ukraine ariko yaranyobeye, gusa tuzareba uko bizagenda.”

Yakomeje agira ati “Twari twakemuye intambara nyinshi kandi nk’uko mubizi, turimo gukora cyane ku kibazo cya Israel na Gaza, kiragoye, ariko kizakemuka kimwe n’uko n’u Burusiya na Ukraine bizakemuka.”

Mu kiganiro cyabereye muri Leta ya Alaska tariki ya 15 Kanama 2025, Perezida Trump yari yabwiye abanyamakuru ko yumvikanye na Putin kuri byinshi birebana no guhagarika intambara yo muri Ukraine.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yananiranywe na Putin ku bijyanye no guhosha intambara u Burusiya buhanganyemo na Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages