Ibi yabivuze ku wa 07 Werurwe 2025, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu biro bye, aho yavuze ko u Burusiya buri kwitwara neza ndetse ko byoroshye kumvikana na bwo ariko kuri Ukraine bikaba ingorabahizi.
Trump yakomeje gushinja Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ko atubaha Amerika ndetse ko iyo bigeze ku bijyanye n’amasezerano yo kugarura amahoro agenda ahindagurika ameze nk’umuntu utazi icyo ashaka.
Mu cyumweru gishize ubwo Zelensky yagiranaga ibiganiro na Trump, Perezida wa Amerika yavuze ko uyu wa Ukraine atubaha igihugu cyamufashije, ndetse Amerika ihita ihagarika inkunga yageneraga ab’i Kyiv.
Ibyo byose biri kuba mu gihe intambara igikomeje, kuko u Burusiya buherutse kugaba ibitero muri Ukraine byangije ibikorwaremezo aho Zelensky yavuze ko barashweho misile 70 ndetse n’andi masasu menshi yarashwe na drones.
Nubwo Trump yari yavuze ko ari guteganya ibihano bikakaye ku Burusiya kubera ibyo bikorwa, kuri iyi nshuro yavuze ko Putin ari kwitwara neza mu biganiro ndetse ashaka ko intambara irangira kurusha uko Ukraine iri kwitwara.
Ati “Nshaka kumenya niba [Ukraine] ishaka gukemura ibibazo. Mu by’ukuri sinzi niba babishaka.”
Zelensky yakomeje kuvuga ko yiteguye amasezerano y’amahoro ariko u Burusiya bwo bukaba bugikomeje kubagaba ho ibitero.
Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha abayobozi bakuru ba Amerika bazongera bakagirana ibiganiro n’aba Ukraine, bikazabera muri Arabie Saoudite.
Ni nyuma y’uko ibyabereye muri White House byarangiriye mu ntonganya no guterana amagambo.
Nyuma y’uko ibyo bibaye Zelensky yakomeje kugaragaza ko yicuza uko yitwaye mu biro bya Perezida wa Amerika ndetse ko yiteguye gukora ibishoboka byose umubano we na Trump ukagaruka nyuma yo kuzamo agatotsi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!