Trump yabigarutseho mu musangiro wabaye ku wa 1 Mata 2026, ubwo yibasiraga ibihugu byo muri NATO byamutereranye mu ntambara Amerika na Israel byatangije muri Iran.
Ati “N’ubundi ntitwari tubakeneye nubwo nabasabye ubufasha [...] niyambaje u Bufaransa bwa Macron ugikubitwa n’umugore, aracyari gukira imvune z’umusaya w’iburyo yakuye ku nshyi yakubiswe.”
Aya magambo ya Trump kuri Macron yayavuze ayashingiye ku mashusho yakwirakwiye muri Gicurasi 2025 ubwo Brigitte Macron yakubitaga urushyi mu misaya Perezida w’u Bufaransa.
Trump yakomeje avuga ati “Naramubwiye nti Emmanuel, twakwishimira ubufasha waduha nubwo umwanzi turi kumutsinda dusenya intwaro zabo, ubishoboye watwohereza ubwato aka kanya.”
Donald Trump yavuze ko Macron yamubwiye ko bidashoboka kumwohereza ubwato, keretse intambara irangiye, na we amusubiza ko ataba akibukeneye.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, aherutse gutangaza ko Amerika izongera gusuzuma umubano wayo n’ibihugu bya NATO igihe intambara ya Iran izaba irangiye, kubera ko byanze kubashyigikira.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!