00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yavuze ko kutakira indege yahawe na Qatar byaba ari ubugoryi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 13 May 2025 saa 08:39
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko byaba ari ubugoryi kutakira indege yahawe nk’impano na Qatar, kuko ari ikimenyetso cyiza cy’umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Iyi ndege ya Boeing 747-8, yarikoroje cyane cyane mu bagize ishyaka ry’Aba-Democrates, bavuga ko Amerika idakwiye kwakira iyo mpano ihagaze akayabo ka Miliyoni 400$, dore ko yaba ari imwe mu mpano zihenze Leta ya Amerika yaba yarigeze kwakira.

Aba-Democrates bagaragaza impungenge bavuga ko iyi ndege ihawe Trump kugira ngo isimbure ‘Air Force One’ isanzwe igendwamo na Perezida, ishobora guteza ibibazo by’umutekano muke.

Ku wa 12 Gicurasi 2025, Trump yabiteye ishoti, avuga ko byaba ari ubugoryi kutakira iyo mpano.

Yagize ati “Naba ndi ikigoryi mvuze ngo ‘Oya ntabwo dushaka indege y’ubuntu ihenze cyane’.”

Yakomeje avuga ko iyi mpano ari ikimenyetso cy’umubano mwiza na Qatar.

Ati “Ntekereza ko ari ikimenyetso cyiza cya Qatar, ndabibashimira cyane. Ntabwo nshobora kwanga impano nk’iriya.”

Ubusanzwe Amerika ikoresha indege za Boeing 747-200B, mu ngendo za perezida, ariko ziba zitandukanye n’izisanzwe kuko ziba zarashyizwemo ibindi bintu bijyanye n’ibyo Perezida akenera, nk’itumanaho, ibiro, n’ibindi bishobora kumufasha gukomeza akazi ke ari mu ndege kabone n’iyo yamaramo igihe kirekire.

Iyo Qatar ishaka gutanga yo yakozwe mu buryo bugezweho ku buryo ifatwa nk’ibiro bya Perezida bigenda mu kirere.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida (White House), Karoline Leavitt, yavuze ko nta mpungenge zikwiye kubaho kuko hazakurikizwa amategeko agenga kwakira impano zijyanye n’umutekano.

Trump yavuze ko adashobora kwanga impano yindege yahawe na Qatar

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .