00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yavuze ko ibyangizwa mu ntambara ya Iran bizasanwa n’amafaranga yayo bafatiriye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 July 2026 saa 08:56
Yasuwe :

Donald Trump yatangaje ko mu gihe intambara ibahanganishije na Iran igikomeje, amafaranga yo gusana ibyangijwe azava mu mutungo wa Iran Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiriye

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko cyagabye ibitero kuri Iran mu ijoro rya 13 ryikurikiranya, mu gihe ibitangazamakuru bya Leta ya Iran bivuga ko abantu bane bishwe, abandi batanu bagakomereka.

Ibitero biheruka byakurikiye ibyatangajwe n’inyeshyamba z’Aba-Houthis zo muri Yemen zishyigikiwe na Iran, zivuga ko zagabye ibitero ku bwato bubiri bwa Arabie Saoudite butwara peteroli mu Nyanja Itukura.

Impungenge zikomeje kwiyongera ku bibazo bishobora guhungabanya ubwikorezi bwo mu mazi ku Isi, zanatumye ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeza gutumbagira.

Ibitangazamakuru bya Leta ya Iran byatangaje ko humvikanye ibiturika ahantu h’ingenzi hakorerwa ibikorwa bya gisirikare n’ubucuruzi mu majyepfo y’igihugu, harimo mu Mujyi wa Bandar Abbas ufite icyambu no ku Kirwa cya Qeshm.

Trump yari yatangaje ko azahana yihanukiriye Iran biturutse ku bitero Aba-Houthis na Iran bikomeje kugaba ku nshuti za Amerika no ku bikorwa byayo.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko cyagabye ibyo bitero mu rwego rwo kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo gushyira mu kaga ubwato bukora ibikorwa bya gisivili.

Ingabo za Iran zibarizwa mu Burasirazuba bwo Hagati, CENTCOM, zatangaje ko zarashe ibigo by’ubuyobozi bwa gisirikare bya Iran, ububiko bwa drones, imiyoboro y’itumanaho, ibikorwa byifashishwa mu kugenzura ibikorwa byo mu nyanja n’ahandi.

Mu gihe Amerika ikomeje kugerageza kongera kugenzura Umuhora wa Hormuz, impungenge ni zose ku bitero bishya bishobora kwibasira ubwikorezi bwo mu Nyanja Itukura, biturutse ku Ba-Houthis bashyigikiwe na Iran.

Ibi byatumye ibiciro bitumbagira, aho akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kageze ku Madolari 100, biba ubwa mbere bigeze aha kuva muri Gicurasi.

Mu gihe impande zombi zikomeje kumishanyaho ibisasu, Trump yavuze ko ibikomeje kwangizwa ku bwato bunyura muri iki gice, “bisishyurwa n’amafaranga ya Iran Amerika igenzura” Trump yavuze ko kandi ayo mafaranga azaba ari menshi cyane.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yasubije Trump agira ati “Abishimira cyangwa bungukira muri ayo mafaranga bakwiye kwibuka ko igihe za guverinoma zizaba zimaze kugira akamenyero ko kwambura abantu imitungo yabo, nta mutungo w’umuntu n’umwe uzaba ugifite umutekano.”

Nubwo impande zombi zikomeje guhangana muri Kamena, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byemeranyije ku nyandiko y’ubwumvikane, ikubiyemo ingingo 14, zigamije guhagarika ibikorwa bya gisirikare no kongera gufungura Umuhora wa Hormuz, ndetse no kugera ku masezerano yo guhagarika intambara mu minsi 60 yari gukurikiraho.

Icyakora, nyuma y’ibyumweru bitatu isinywe, Trump yatangaje ko agahenge karangiye, nyuma y’ibitero Iran yagabye ku bwato bwari mu Muhora wa Hormuz, Amerika na yo ikagaba ibitero byo kwihorera.

Donald Trump yatangaje ko mu gihe intambara ibahanganishije na Iran igikomeje, amafaranga yo gusana ibyangijwe azava mu mutungo wa Iran Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiriye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages