00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yavuze ko hari ubwato burimo ubusa bugiye gukura lisansi na gaz muri Amerika

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 11 April 2026 saa 11:42
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko hari ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli bwinshi buri mu nzira bujya muri iki gihugu kugira ngo bakureyo lisansi na gaz izoherezwa mu bindi bihugu.

Ibi yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social yashyizeho ku wa 11 Mata 2026, aho yavuze ko mu gihugu cye hari koherezwa ubwato bwinshi butarimo ikintu kugira ngo buzatware ibikomoka kuri peteroli mu bindi bihugu byo ku Isi.

Ati “Hari umubare munini w’ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli ariko burimo ubusa buturutse ahantu hatandukanye ku Isi buri kuza bugana muri Amerika kugira bushyirwemo lisansi na peteroli izoherezwa ahantu hatandukanye ku Isi.”

Ubu butumwa yabushyize hanze nyuma y’uko Abayobozi bakuru ba Amerika na Iran bahuriye I Islamabad muri Pakistan ahabereye ibiganiro by’ubuhuza hagati ya Amerika na Iran hagamijwe guhagarika intambara imaze ukwezi kurenga .

Muri iki cyumweru Trump yatangaje ko Iran idakwiriye gusoresha cyangwa kwaka amafaranga ubwato butwara ibikomoka kuri peteroli buzajya bunyura mu nzira ya Hormuz yari imaze iminsi ifunzwe kuva intambara ihuza ibi bihugu byombi yatangira muri Gashyantare 2026.

Kuva iyi ntambara ihanganishije Amerika ifatanyije na Israel bihanganyemo na Iran yatangira iki gihugu cyahise gifata umwanzuro wo gufunga Hormuz bituma ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bizamuka cyane.

Trump yavuze ko hari ibihugu bikomeje gusaba peteroli na gaz Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages