00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yavuze ko Amerika izajya isenya ikiraro mu gihe Iran irashe ubwato

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2026 saa 04:50
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Amerika izajya irasa ikiraro cyangwa uruganda rutunganya amashanyarazi mu gihe Tehran izajya iba yarashe ubwato muri Hormuz.

Mu butumwa yashyize ku rubuga Truth Social ku wa Gatatu, Trump yagize “Igihe cyose Iran izarasa ku bwato yaba ikoresheje misile, drone cyangwa ubundi bwoko bw’intwaro, Amerika izasenya ikiraro kimwe cyangwa urugomero rw’amashanyarazi.”

Yongeyeho ko n’ibikorwaremezo biri hafi ya Tehran, Umurwa Mukuru wa Iran, bishobora kugabwaho ibitero.

Trump yashimangiye ko “Amerika izatera kandi isenye” kimwe muri ibyo bikorwaremezo, buri gihe Iran izaba igabye igitero ku bwato bunyuze muri Hormuz.

Trump yavuze aya magambo mu gihe ibihugu byombi byakajije ibitero nyuma y’uko amasezerano y’agahenge y’agateganyo yasinywe mu kwezi gushize ariko akarengwaho nyuma y’igihe gito.

Reuters yatangaje ko intambara yo kugenzura inzira ya Hormuz na yo ikomeje gukomera, ibintu byongera ibyago by’uko impande zombi zishobora gusubira mu ntambara yeruye.

Bamwe mu mpuguke mu mategeko mpuzamahanga ndetse n’abayobozi bo hirya no hino ku Isi banenze ibyo Trump yavuze, bashimangira ko gukangisha gusenya ibikorwaremezo bya gisivili binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga abuza kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivili.

Amerika yavuze ko izajya irasa ikiraro cyangwa urugomero mu gihe Iran irashe ubwato muri Hormuz

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages