Yabitangaje ku wa 11 Gicurasi 2026, nyuma yo kubazwa n’abanyamakuru uko abona iby’amasezerano bihagaze.
Ati “Ubu navuga ko [ibyerekeye agahenge] biri ahantu habi, nyuma yo gusoma umwanda batwohereje, ntanubwo nigeze ndangiza kubisoma.”
Yashimangiye ko agahenge kameze nk’umurwayi uri kongererwa umwuka.
Ibi bibaye mu gihe Iran yatanze ibisubizo byayo ku wa 10 Gicurasi 2026 ku busabe Amerika yari yayihaye, byavugaga ku ntambara zose zirimo n’iyo muri Liban, aho Israel ihanganye na Hezbollah.
Iran yasabye ko kugira ngo yumvikane na Amerika, Washington ikwiriye kubanza kwishyura ibyangijwe muri Iran ndetse ishinga agati no ku busugire bwayo ku nzira ya Hormuz.
Tehran kandi yasabye Amerika ko igomba guhagarika inzitizi zashyizweho n’igisirikare cyayo kirwanira mu mazi, ikemeza ko itazongera gutera Iran ndetse igakuraho ibihano yafatiye Iran ku bijyanye no gucuruza ibikomoka kuri peteroli n’ibindi.
Hashize amasaha make Trump yamaganye ubu busabe bwa Iran avuga atabwemera ndetse atabwihanganira.
Iran yo yavuze ko yizeraga ko ibyo yasabye ku guhagarika intambara bikwiriye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!