Ni ingengo y’imari irimo ibice bibiri, kimwe cya miliyari 1 400$ kigizwe kizakoreshwa na leta mu bikorwa byayo mu gihe ikindi cya miliyari 900$ kizakoreshwa mu kugoboka Abanyamerika batakaje imirimo yabo kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.
Muri aya mafaranga, leta iteganya ko Abanyamerika binjiza ari munsi ya 75 000$ ku mwaka bazahabwa 600$ yo kubagoboka, ikintu Trump avuga ko kidakwiriye kuko yashakaga ko abo bazahabwa 2 000$.
Amakuru avuga ko Trump yavuye ku izima bitewe n’igitutu yaterwaga na bamwe mu bagize ishyaka, bamushwishurije ko batazamujya inyuma naramuka yanze gusinya iyi ngengo y’imari.
Andi makuru avuga ko Trump yabwiwe ko uko akomeza kwanga gusinya ingengo y’imari ari ko arushaho kugaragara nk’umuntu udashobotse, bamusaba gukora uko ashoboye akayemeza mbere y’uko umwaka urangira.
Perezida Donald Trump we yavugaga ko leta ikwiye gukoresha amafaranga agenewe gutera inkunga ibindi bihugu, agahabwa Abanyamerika bagizweho ingaruka na Coronavirus. Iki gitekerezo ariko cyamaganiwe kure n’abagize ishyaka rye bamubwiye ko ibyo bikorwa bidashoboka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!