Mu mpeshyi ya 2025, Trump yareze Wall Street Journal na ba nyirayo barimo na Rupert Murdoch mu rukiko rwa Florida, asaba ko iki gitangazamakuru cyamuriha miliyari 10$ kubera kumwangiririza izina.
Mu nkuru ya WSJ yasohotse ku wa 17 Nyakanga 2025 igaragaza ko mu mpano Jeffrey Epstein yohererejwe ku isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 50 mu 2003, hagaragayemo urwandiko rwari ruriho izina rya Donald Trump ndetse n’umukono we, ariko harimo n’igishushanyo cy’umugore wambaye ubusa..
Nyamara Trump yagaragaje ko ari ukumusebya ko ari ibihuha,ndetse ahakana ko atabikoze.
Umucamanza Darrin Gayles yavuze ko Trump atagaragaje uburyo buhamya ko Wall Street Journal yari igamije ikibi mu gihe yatangazaga inkuru ye.
Yavuze ko Trump atigeze atanga amakuru ahamya neza ko iki gitangazamakuru cyabikoze gishaka kumusebya.
Kubera izo mpamvu ikirego cyateshejwe agaciro, icyakora Trump afite uburenganzira bwo kujurira kugeza ku wa 27 Mata 2026. Umunyamategeko wa Trump yavuze ko batazatezuka gukurikirana abakwirakwiza ibihuha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!