Trump yabitangaje ku wa 17 Kanama, mu gihe akomeje kugerageza gushaka uko iyo ntambara imaze hafi amezi atandatu yarangira.
Nubwo Trump yakunze kuvuga ko intambara izarangira “vuba”, ndetse mu mezi ashize agashimangira ko hashobora gusinywa amasezerano arambye y’amahoro, kugeza ubu nta gikomeye kiragerwaho.
Umuhora wa Hormuz, ufite uruhare rukomeye mu bucuruzi bw’Isi kandi unyuramo hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli binyura mu nyanja, umaze amezi menshi ufunze kubera intambara Amerika na Israel byagabye kuri Iran muri Gashyantare.
Iran iri mu majyaruguru y’uyu muhora, mu gihe Oman iri mu majyepfo. Ibihugu byombi bimaze igihe biri mu biganiro ku bijyanye n’uburyo wagenzurwa.
Trump yabwiye Fox News at “Oman niyitambika mu nzira, tuzayitera ibisasu biremereye.”
Trump avuze ibi mu gihe no muri Gicurasi, ubwo mu nama y’Abaminisitiri yateraga ubwoba Oman avuga ko Amerika ishobora “kuyituritsa” mu gihe yaba ititwaye uko bikwiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!