00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yateguje kurasa kuri Oman

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 28 May 2026 saa 12:57
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko igihugu cye gishobora kurasa kuri Oman bari basanzwe babanye neza mu gihe yajya mu byo kugenzura umuhora wa Hormuz.

Trump yabivuze nyuma y’aho Televiziyo y’Igihugu muri Iran itangaje ko ifite amakuru ko mu masezerano yo guhagarika intambara ya Amerika na Iran, hakubiyemo ingingo ko iki gihugu kizafungura umuhora wa Hormuz ariko kikazajya kiwugenzura gifatanyije na Oman.

Ku wa Gatatu, ubwo yari mu nama y’Abaminisitiri, Trump yavuze ko mu gihe Oman yakwemera gufatanya na Iran mu kugenzura umuhora wa Hormuz yayirasaho.

Ati “Umuhora wa Hormuz uzakomeza ufunguriwe buri wese gusa ni twebwe tuzajya tuwugenzura kandi nta wundi muntu ukwiriye kuwugenzura kubera ko ibyo biri mu byo twaganiriye. Uyu muhora uri mu mazi mpuzamahanga rero niyo mpamvu Oman ikwiriye gukurikiza amabwiriza nk’uko abandi babikora, kandi mu gihe yabirenzeho tuzafata icyemezo cyo kuyitera kandi nabo barabizi.”

Mbere y’uko intambara ihuza Amerika na Iran itangira, ibiganiro by’ubuhuza byahuje ibi bihugu byombi byari byabereye muri Oman, aho impande zombi zaganiriye kuri gahunda ya Iran yo gutunganya intwaro za nucléaire, gusa ibi biganiro ntacyo byigeze bitanga kuko nyuma habaye intambara.

Intambara ya Amerika na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Yangirikiyemo byinshi ndetse abayobozi bakomeye ba Iran bayigwamo, ariko inagira ingaruka nyinshi ku bukungu bw’Isi kuko inzira ya Hormuz yafunzwe inyuzwamo ibicuruzwa byinshi birimo 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi buri munsi.

Trump yateguje kurasa kuri Oman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages