00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yategetse ko ubushakashatsi bwisumbuye ku miti yahabwaga abasirikare bahungabanye bwihutishwa

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 18 April 2026 saa 07:25
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe, Donald Trump, yasinye itegeko ryo kwihutisha ubushakashatsi bwisumbuye ku miti ya Psychedelic ikoreshwa mu kuvura bimwe mu bibazo byo mu mutwe nk’agahinda gakabije, PTSD (Post Traumatic Stress Disorder), n’izindi ariko ikoreshejwe cyane ishobora guhinduka ikiyobyabwenge.

Iri tegeko yarisinye ku wa 18 Mata 2026, asaba Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Amerika, FDA, kongera gukora ubushakashatsi ku miti iva mu kinyabutabire cya Psychedelic.

Imiti izibandwaho ni iya ibogaine ikunze guhabwa abahoze mu gisirikare ndetse ko abayihabwa bemeza ko ibafasha gukira uburwayi ibibazo byo mu mutwe biterwa n’ibintu byabayeho, PTSD.

Uyu muti ubusanzwe utera abantu kumva bameze neza, guhindura uko babona ibintu (perception), n’ibindi ariko iyo ukoreshejwe cyane ushobora kuba ikiyobyabwenge ndetse ugatuma uwawukoresheje abona cyangwa akumva ibintu bidahari.

Ubusanzwe imiti, ibyatsi, n’ibinyabutabire bitera abantu kubona cyangwa kumva ibintu bidahari ifatwa nk’ibiyobyabwenge muri Amerika ndetse ntiyemerewe gucuruzwa.

Icyakora abayobozi batandukanye bavuze ko ubu bushakashatsi bushobora gutuma iryo tegeko rihinduka kuko imiti, ibyatsi n’ibinyabutabire byajya bigaragara ko byakwifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi byakwemerwa gucuruzwa ku isoko.

Trump kandi yahaye FDA miliyoni 50$ zo kwifashisha muri ubu bushakashatsi ndetse yemerera iki kigo kugeragereza ku bantu babishaka iyi miti.

Perezida wa Amerika Donald Trump yasinye itegeko ryo gukora ubushakashatsi bwimbitse ku miti ya psychedelic ifatwa nk'ibiyobyabwenge iyo ikoreshweje cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages