Iri tegeko yarisinye ku wa 18 Mata 2026, asaba Ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa muri Amerika, FDA, kongera gukora ubushakashatsi ku miti iva mu kinyabutabire cya Psychedelic.
Imiti izibandwaho ni iya ibogaine ikunze guhabwa abahoze mu gisirikare ndetse ko abayihabwa bemeza ko ibafasha gukira uburwayi ibibazo byo mu mutwe biterwa n’ibintu byabayeho, PTSD.
Uyu muti ubusanzwe utera abantu kumva bameze neza, guhindura uko babona ibintu (perception), n’ibindi ariko iyo ukoreshejwe cyane ushobora kuba ikiyobyabwenge ndetse ugatuma uwawukoresheje abona cyangwa akumva ibintu bidahari.
Ubusanzwe imiti, ibyatsi, n’ibinyabutabire bitera abantu kubona cyangwa kumva ibintu bidahari ifatwa nk’ibiyobyabwenge muri Amerika ndetse ntiyemerewe gucuruzwa.
Icyakora abayobozi batandukanye bavuze ko ubu bushakashatsi bushobora gutuma iryo tegeko rihinduka kuko imiti, ibyatsi n’ibinyabutabire byajya bigaragara ko byakwifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi byakwemerwa gucuruzwa ku isoko.
Trump kandi yahaye FDA miliyoni 50$ zo kwifashisha muri ubu bushakashatsi ndetse yemerera iki kigo kugeragereza ku bantu babishaka iyi miti.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!