00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yatangije icyiciro cya kabiri cy’umushinga w’amahoro yateguriye Gaza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 January 2026 saa 10:56
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangije icyiciro cya kabiri cy’umushinga we w’amahoro yateguriye Gaza.

Ibyo bitangajwe mu gihe impande zombi yaba gaza na Israel bigishinjanya ko buri wese atubahirije ibiteganywa n’icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga.

Uyu mushinga wasohotse ku wa 29 Ukwakira 2025 ugaragaza ko mbere na mbere, Gaza igomba kuba intara izira ibikorwa by’iterabwoba, imitwe yitwaje intwaro ikoreramo ikazirambika, ibikorwaremezo byayo nk’inzira zo munsi y’ubutaka n’inganda z’intwaro zayo bigasenywa burundu.

Yifashishije urubuga rwe rwa Truth Social, Trump yatangaje ko icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga cyatangiye.

Yavuze ko ashyigikiye Komisiyo iheruka gushyirwaho izayobora Gaza (NGAG) mu gihe cy’inzibacyuho.

NGAG igizwe n’abanye-Palestine 15 ikaba iyobowe na Minisitiri Ali Shaath, iheruka gukora inama yayo ya mbere mu Misiri ku wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026 nk’uko ikinyamakuru cyo muri Israel cyabitangaje.

Trump yanditse ko bazabasha kugera ku masezerano na Hamas yo kwamburwa intwaro no kuzitanga zose kandi inzira zo munsi y’ubutaka n’inganda z’intwaro zayo bigasenywa burundu.

Ati “Uyu mutwe ukwiye kugaragaza vuba ubushake bwawo...nk’uko nabivuze mbere bashobora gukora ibi kuko ari byo byoroshye cyangwa bagahitamo inzira igoranye.”

Hamas iheruka kugaragaza ko ifite ubushake kuri gahunda y’amahoro ariko yanze kurambika hasi intwaro mu gihe ingabo za Israel zigifite ibice bitandukanye muri Gaza.

Ku rundi ruhande Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu yari aherutse kugaragaza ko hakenewe kujya kwinjira mu cyiciro cya kabiri, agaragaza ko ari intambwe ikomeye kandi ikaba n’ikimenyetso cyiza.

Ubundi biteganyijwe ko Hamas imaze gusenyuka, ingabo za Israel zavuye muri Gaza, Trump ateganya ko iyi ntara izayoborwa by’agateganyo na komite y’Abanya-Palestine itagira umurongo wa politiki ibogamiyeho. Iyo ni yo izaba ishinzwe guha abaturage serivisi bakenera buri munsi.

Imiyoborere y’inzibacyuho ya Gaza izajya igenzurwa n’urwego rwiswe “Inama y’Amahoro” ruzayoborwa na Perezida Trump, rukaba rurimo abandi bayobozi nka Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’abandi bakuru b’ibihugu.

Trump yatangije ko icyiciro cya kabiri cy’umushinga w’amahoro yateguriye Gaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages