00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yatakambye ngo u Burusiya busubizwe muri G8

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 June 2026 saa 12:09
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yagaragaje ko asanga u Burusiya bukwiye gusubizwa mu ihuriro ry’ibihugu bikize ku Isi rizwi nka G8, avuga ko icyemezo cyo kubwirukana cyari ikosa rikomeye.

Mu kiganiro yagiranye na Axios, Trump yavuze ko iyo u Burusiya buguma muri iri huriro, intambara hagati yabwo na Ukraine ishobora kuba itarakomeye mu 2022. Yavuze ko mu bihe byashize iri huriro ryitwaga G8, ariko rikaza gusigara ari G7 kubera u Burusiya bwavanywemo

Trump yavuze ko uwahoze ari Perezida wa Amerika, Barack Obama, atashakaga ko Perezida Vladimir Putin akomeza kwitabira izo nama, ari na byo byatumye u Burusiya bwigizwayo

Ku bwa Trump iyo ibiganiro bikomeza kubera mu nama zihuza ibihugu bikomeye byose, byashoboraga gufasha mu kwirinda umwuka mubi wavuyemo intambara imaze imyaka ine

U Burusiya bwakuwe muri G8 muri Werurwe 2014, nyuma y’uko Crimea itangaje ko yitandukanyije na Ukraine, ikiyunga ku Burusiya binyuze muri kamarampaka. Icyo gihe ibihugu by’Uburengerazuba byamaganye icyo cyemezo, bituma ihuriro risigara ririmo Amerika, u Bwongereza, Canada, u Bufaransa, u Budage, u Butaliyani n’u Buyapani.

Ibihugu by’i Burayi byakomeje kurwanya igitekerezo cyo gusubiza u Burusiya muri G8, bivuga ko byashoboka gusa mu gihe bwahindura politiki yabwo kuri Ukraine.

Ku ruhande rw’u Burusiya, abayobozi babwo bagaragaza ko gusubira muri iri huriro bitihutirwa.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov yavuze ko yishimiye ko igihugu cye cyavuye muri G8, naho Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Dmitry Peskov, avuga ko G7 yatakaje igice kinini cy’agaciro yari ifite ku rwego rw’ubukungu bw’Isi.

Moscow ivuga ko ikomeje kwagura imikoranire yayo binyuze mu zindi nzira, zirimo G20, BRICS n’Umuryango wa Shanghai Cooperation Organization.

Trump yavuze ko u Burusiya bukwiye gusubizwa muri G8

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages