Ibi abitangaje ku wa 25 Mata 2026 nyuma y’uko yari yatangaje ko aba bombi bari bwerekeze i Islamabad muri Pakistan mu biganiro na Iran.
Trump yavuze ko gusubika uru rugendo bitewe n’uko hakoreshejwe imbaraga nyinshi muri ibi biganiro ariko Iran ikinangira.
Ati “Dufite amakarita yose bo nta n’imwe bafite, nibashaka ibiganiro icyo bazakora ni kuduhamagara.”
Ibi bibaye mu gihe byari biteganyijwe ko Witkoff na Kushner, bahurira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi wari wageze muri Pakistan.
Nubwo Araqchi yari yageze muri Pakistan, Iran yari yavuze ko atagiye mu biganiro na Iran kuko nta gahunda Iran yari ifite yo gusubira mu biganiro na Amerika kuko ntacyo ibya mbere byatanze.
Bibaye inshuro ya kabiri hategurwa ibiganiro hagati ya Amerika na Iran bigasubikwa bitewe na Iran yanze gusubira mu biganiro aho bwambere byari byasubitswe ku wa 21 Mata 2026.
Ni ibiganiro byari kuba bigamije kugera ku masezerano yo kurangiza intambara ya Iran na Amerika, akubiyemo no gufungura inzira ya Hormuz yafunzwe n’iyi ntambara igateza ibibazo by’ubukungu ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!