00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yasubitse kurasa Iran, imubwira ko na yo yiteguye guhagarika ibitero

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 July 2026 saa 10:26
Yasuwe :

Iran yatangaje ko yiteguye guhagarika ibitero mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zahagarika kuyirasaho.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Iran utatangajwe amazina yabwiye Reuters ko igihugu cye kizahagarika ibikorwa byacyo bya gisirikare igihe cyose Amerika na yo izaba ihagaritse ibitero.

Ati “Uburyo Iran ibona ibintu buracyari ‘igitero ku kindi’. Niba ibitero bihagaritswe, Iran na yo izahagarika ibikorwa byayo. Ubu butumwa bumaze kugeza kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Ibi byabaye nyuma y’uko Pentagon ihagaritse ibikorwa byo gutera Iran ku wa Gatanu, nyuma y’iminsi 13 y’ibitero by’indege bya Amerika kuri icyo gihugu. Ku wa Gatandatu no ku Cyumweru, nta bitero bishya bya Amerika byigeze biba, ni mu gihe Iran na yo yari imaze iminsi ibiri itagaba ibitero ku bihugu byo mu karere birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika.

Ambasaderi wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Mike Waltz, yavuze ko Perezida Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika ibitero kugira ngo ibiganiro bigire umwanya wo gukomeza.

Yagize ati “Arimo guha ibiganiro umwanya, arimo kubiha akanya ko kugira ngo bitange umusauro.”

Abayobozi b’ingabo za Amerika bari bamaze iminsi bagaragaza ko ibitero byari bimaze ibyumweru bibiri byarangije bikomeye ubushobozi bwa Iran mu by’igisirikare.

Umwe mu bayobozi ba Amerika utatangajwe amazina, yavuze ko kongera gutangiza ibitero bishoboka, ariko ko byagira ingaruka ku bubiko bw’ibikoresho bya gisirikare, cyane cyane ibikoreshwa mu kurinda ikirere cy’ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati, kuko byatangiye kugabanuka cyane.

Nubwo Amerika yahagaritse ibitero by’agateganyo, Iran yavuze ko itizeye neza ko iki cyemezo ari intambwe iganisha ku guhagarika burundu imirwano.

Umwe mu bayobozi ba Iran yabwiye Reuters ko muri Tehran hari “ugushidikanya kurusha icyizere” ku ihagarikwa ry’ibitero, avuga ko benshi babibona nk’icyemezo cy’igihe gito aho kuba impinduka nyayo mu myitwarire ya Amerika.

Yagize ati “Iran imaze kugira ubunararibonye bubabaje ku byo ibona nk’uburiganya bwa Amerika.”

Mu byumweru bibiri bishize, ingabo za Amerika zari zimaze iminsi zigaba ibitero kuri Iran zivuga ko ari igisubizo ku bitero Iran yagabye ku mato mu Muhora wa Hormuz. Tehran yavuze ko ishaka gukomeza kugenzura uyu muhora, aho mbere y’intambara wanyuzwagamo hafi kimwe cya gatanu cya peteroli ijya hirya no hino ku Isi.

Iran na yo yasubizaga ibyo bitero ku bigo by’igisirikare cya Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Abasesenguzi bavuga ko kugira ngo ibiganiro by’amahoro bitangire, hakenewe uruhare rw’abahuza mpuzamahanga bashobora guhuza impande zombi, ariko kugeza ubu nta biganiro byeruye hagati ya Washington na Tehran byatangajwe nyuma y’ibyagizwemo uruhare na Pakistan, Qatar n’abandi, ariko ntibitange umusaruro.

Iran yahagaritse ibitero yari imaze iminsi igaba ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati
Trump yavuze ko yahagaritse kurasa Iran kugira ngo ahe amahirwe ibiganiro by’amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages