00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yashyizeho urubuga rurwanya ibitangazamakuru bitangaza "inkuru z’ibinyoma"

Yanditswe na Manzi Sabin
Kuya 30 November 2025 saa 04:34
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye guteza urujijo ku by’umubano we n’itangazamakuru, nyuma y’uko White House ishyize ku rubuga rwayo urukuta ruzajya runyuzwaho ibitangazamakuru n’abanyamakuru ishinja gukoresha amakuru abogamye kandi ayobya rubanda.

Uru rukuta rushya rwashyizweho ku wa 28 Ugushyingo 2025, rwiswe “Media Offenders” rugaragaza ibitangazamakuru n’inkuru White House ivuga ko zayobeje abaturage.

Ku isonga hashyizweho Boston Globe, CBS News na Independent, nk’ibitangazamakuru by’icyumweru mu gutangaza ibinyoma, biturutse ku nkuru zivuga ku mashusho aheruka gushirwa hanze n’abadepite batandatu ba Aba-Democrates.

Abo badepite barimo abahoze mu gisirikare no mu nzego z’ubutasi, bibukije abasirikare ko badakwiye gukurikiza ibyo bategetswe, mu gihe binyuranyije n’amategeko ya Amerika.

Muri ayo mashusho abadepite bagize bati “Ibibazo bigira ingaruka ku Itegeko Nshinga ntibiva hanze y’igihugu gusa, ahubwo binaturuka imbere mu gihugu. Amategeko yacu arasobanutse, ushobora kudakurikiza amabwiriza wahawe, mu gihe ahabanye n’Itegeko Nshinga ryacu.”

Perezida Trump yasubije ashinja abo badepite kutemeranya n’ubutegetsi ndetse n’ubugambanyi. Ku rukuta rushya, White House yashyizeho urutonde rwiswe “Offender hall of shame”, rugaragaza inkuru zayobeje rubanda.

Buri nkuru ishyirwa mu byiciro, birimo: izibeshya, inkuru zakuwemo amakuru y’ingenzi, ndetse n’inkuru zishyigikira ibitekerezo bya politiki y’Aba-Republicians.

White House ivuga ko uru rukuta ari ububiko bw’inkuru z’ibinyoma n’izamamaza amakuru atuzuye zagaragajwe na White House. Hari n’urutonde rw’ibitangazamakuru byashyizwe ku isonga mu makosa agaragara kenshi, aho Washington Post iri ku mwanya wa mbere, ikurikirwa na MS NOW (MSNBC), CBS News, CNN, New York Times, Politico, na Wall Street Journal.

Urubuga rwanashyizeho igice cyitwa Repeat offenders, kirimo ibitangazamakuru White House ivuga ko byibasira kenshi ubutegetsi.

Trump yashyizeho urubuga rurwanya ibitangazamakuru bitangaza inkuru z’ibinyoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages