00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yashinje u Burusiya gutererana Assad wa Syria

Yanditswe na Rosine Ingabire, Umutoni Rosine
Kuya 8 December 2024 saa 04:47
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yashinje u Burusiya gutererana Perezida Bashar al-Assad, wakuwe ku butegetsi n’inyeshyamba kuri iki Cyumweru, agahunga.

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko u Burusiya butari bukwiriye kuba bwaragiye muri Syria gushyigikira Assad kugeza aho bunanirwa kumurinda.

Ati “Assad aragiye, yahunze igihugu. Abari bamushyigikiye aribo u Burusiya bwa Vladimir Putin nta gahunda yo kumurengera bwari bugifite. N’ubundi nta mpamvu u Burusiya bwari bufite yo kumujya inyuma. Inyungu zabo muri Syria zaburiyemo kubera intambara muri Ukraine.”

Ubutegetsi bwa Assad bwakuweho n’inyeshyamba zibumbiye mu mutwe wa HTS, watangiye ibitero mu byumweru bibiri bishize uhereye mu Majyaruguru y’Igihugu.

Ni umutwe wari ushyigikiwe bikomeye na Turikiya, Israel ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Ibice biri mu cyatsi nibyo byigaruriwe n'inyeshyamba zahiritse Assad ku butegetsi
Trump (iburyo) yavuze ko Assad (ibumoso) yatereranywe n'u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .