Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko u Burusiya butari bukwiriye kuba bwaragiye muri Syria gushyigikira Assad kugeza aho bunanirwa kumurinda.
Ati “Assad aragiye, yahunze igihugu. Abari bamushyigikiye aribo u Burusiya bwa Vladimir Putin nta gahunda yo kumurengera bwari bugifite. N’ubundi nta mpamvu u Burusiya bwari bufite yo kumujya inyuma. Inyungu zabo muri Syria zaburiyemo kubera intambara muri Ukraine.”
Ubutegetsi bwa Assad bwakuweho n’inyeshyamba zibumbiye mu mutwe wa HTS, watangiye ibitero mu byumweru bibiri bishize uhereye mu Majyaruguru y’Igihugu.
Ni umutwe wari ushyigikiwe bikomeye na Turikiya, Israel ndetse n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!