Ibi yabitangaje mu kiganiro yakoze ku wa 7 Kanama 2024 kuri televiziyo ya Fox News, aho yavuze ko abantu bose bari biteze ko Shapiro ari we Kamala azahitamo ngo baziyamamazanye nka Visi Perezida mu matora ariko bikarangira Kamala ahisemo Tim Walz, Guverineri wa Leta ya Minnesota.
Ati “Twese twibwiraga ko Shapiro ari we utorwa nk’uziyamamazanya na Kamala Harris ariko birangira atari we utowe, ntabwo twavuga ko atatowe ku zindi mpamvu ahubwo impamvu atatowe ni uko ari Umuyahudi. Batekerezaga ko hari abo babangamira mu gihe ari we baba bahisemo.”
Yongeyeho ati “hari abandi bantu benshi bafite ubushobozi ariko biratangaje ko bahisemo Walz.”
Trump yakomeje avuga ko nta kintu Israel yakwishimira ku Ishyaka ry’Aba-Démocrates kubera ko ryabereye ribi Abayahudi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!