Indege yarashwe n’ingabo za Iran ni kajugujugu ya gisirikare izwi nka “Apache Helicopter”
Ati “Namenyeshejwe n’Ingabo zacu ko mu ijoro ryacyeye Abanya-Iran bahanuye kajugujugu yacu y’intambara ubwo yagenzuraga umutekano mu kirere cy’inzira ya Hormuz.”
Ibitangazamakuru byanditse ko izi kajugujugu ari zo Amerika ikoresha mu kugenzura umutekano hejuru ya Hormuz, zikifashishwa mu guhangana n’ibitero by’ubwato no guhanura drones.
Trump ati “Uko byagenda kose, Amerika igomba byanga bikunda gusubiza iki gitero.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Iran, Majid Takht-Ravanchi yabwiye Aljazeera ko hatigeze habaho umugambi wo kurasa indege ya Amerika.
Ati “Nta gitero cyateguwe na Iran ku ndege ya Amerika [Apache helicopter] mu kirere cya Hormuz.”
Uyu muyobozi yavuze ko Iran atari yo yagabye icyo gitero nubwo asanga bishobora kubaho bitewe n’intambara iri muri aka gace.
Abari muri iyi ndege barimo n’umupilote batabawe ari bazima, nta wakomeretse. Bari hafi y’inkombe ya Oman.
Intambara ya Amerika yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026. Yagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi kubera gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo ibicuruzwa byinshi na 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa muri munsi ku Isi.
Impande zombi zari ziherutse kwemeranya ku gahenge k’iminsi 60 ariko ntikateye kabiri kuko impande zihanganye zinyuzamo zigakozanyaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!