00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yashimangiye ko Biden yazahajwe n’amazinda ku buryo atibuka ko akiriho

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 11 February 2024 saa 09:22
Yasuwe :

Donald Trump ubarizwa mu ishyaka ry’Aba-Républicains yibasiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, avuga ko amaze kuzahazwa n’indwara yo kwibagirwa kugeza aho nawe ubwe atazi niba niba akibarizwa mu bazima.

Ni amagambo Donald Trump avuze nyuma ya raporo iherutse gusohoka igahishura ko hari ibintu by’ingezi Joe Biden atibuka ibindi akaba abikora nabi bitewe n’izabukuru.

Donald Trump ugiye guhatana bwa kabiri na Perezida Biden mu matora yavuze ko uyu mukambwe w’imyaka 81 atumva uburyo urwego rw’ubutabera rwa Amerika rutamukurikiranaho icyaha cyo gufata nabi inyandiko z’akazi raporo yamukozweho yerekanye.

Uku kwibasira Perezida Biden, Trump yabihereye ku kuba bombi bahuriye ku gufata nabi inyandiko z’akazi mu gihe bari batakiri mu nshingano. Iki cyaha cyagarutsweho cyane ubwo raporo yakozwe kuri Biden yagaragazaga ko hari inyadiko z’akazi z’igihe yari Visi Perezida zasanzwe mu ngo ze ziri muri Delaware na Virginia ku bwo kutabyitaho.

Uwakoze iyo raporo ariko akavuga ko ibyo bitatuma akurikiranwa mu nkiko kuko atabikoze abigambiriye. Ni mu gihe Trump we nyuma yo kuba Perezida hari inyandiko z’akazi basanze yaranyereje ku bushatse izindi arazijyana ndetse banamusaba kuzigarura ariko ntiyabikora.

Trump agaruka kuri ibi yagize ati "Ibyo nta kintu gifatika bivuze uretse kwibasira utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Biden ari we njye. Rero sintekereza ko ari Biden uri gutuma nkurikiranwa kuko sintekereza ko azi niba ari muzima.”

Ibi Trump avuga byo guhurira ku cyaha cyo gufata nabi inyandikao z’akazi yavuze ko niba koko ari icyaha bombi bakwiye gukurikiranwa bakabihanirwa, akemeza ko mu gihe bitagenze gutyo na we atagomba gukurikiranwa mu nkiko.

The Washington Post yanditse ko Donald Trump asa n’uri kuvanga amadosiye kuko itandukaniro riri hagati y’ibyo yakoze n’ibyo Perezida Biden yakoze ryumvikana.

Nubwo bimeze gutyo ariko, Perezida Biden yumvikanye ahakana ko nta kibazo na kimwe afite cyatuma adasohoza inshingano ze neza ndetse ko yujuje ibisabwa ngo yongere kwiyamamaza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages