Ibi yabisabye ku wa 10 Ugushyingo 2025, avuga ko umucamanza waciye uru rubanza, Lewis Kaplan, hari amakosa yakoze.
Trump avuga ko umucamanza atari akwiye kumva ubuhamya bw’abagore bigeze kumushinja kubahohotera, no gushingira ku mashusho yo mu 2005 agaragaza Trump avuga ko akunda gusoma no gukorakora abagore, avuga ko ayo mashusho ubundi atari akwiye no kuyabona.
Ati “Nta mutangabuhamya wari uhari, nta mashusho abyemeza, nta raporo ya polisi cyangwa iperereza, ahubwo Carroll yategereje imyaka irenga 20 yo kugira ngo abeshyere Donald Trump, nyuma y’uko abaye perezida wa 45 kugira ngo amwihimureho maze abyungukiremo.”
Urukiko ntirwahise rwemeza niba rwakiriye ubujurire bwe.
Elisabeth Jean Carroll yatangiye kurega Donald Trump mu 2019 akiri ku butegetsi muri manda ye ya mbere.
Mu 1996, nibwo Trump yashinjwe gukora igikorwa cyo guhohotera Carroll, magingo aya ufite imyaka 80.
Nyuma y’uko Trump arezwe, yaje guhakana ibyo yarezwe, arangije anavuga ko Carroll yamubeshyeye.
Ibi byatumye Trump aregwa ibirego bibiri byose yatsinzwe ategekwa kwishyura miliyoni 2$ mu gihe icyo gusebanya yaciwe miliyoni 3$.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!