00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yasabye ko hashyirwa hanze inyandiko ikubiyemo ibirego bya Epstein

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 16 July 2025 saa 03:58
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko mu gihe haba hari ibindi bimenyetso bifatika bisigaye kuri dosiye ya Jeffrey Epstein wapfiriye muri gereza akurikiranweho ibyaha birimo gufata ku ngufu abana, byashyirwa ahagaragara.

Ku wa 15 Nyakanga 2025 ubwo Trump yari muri Pennsylvania, yabwiye abanyamakuru ko niba hari ibimenyetso byizewe ku kirego cya Epstein bikwiye gutangazwa, gusa yongeraho ko umwanzuro wa nyuma uzafatwa na Minisitiri w’Ubutabera.

Ati “ Gusa bizashingira kuri Minisitiri w’Ubutabera, Pam Bondi, gufata icyemezo ku byo yemera ko byizewe no kubitangaza.”

Mu itangazo ryasohotse ku wa kabiri, Bondi yari yanze gutanga ibisobanuro birambuye ku kuba hari izindi nyandiko zishobora gusohoka kuri icyo kirego.

Abashyigikiye Trump mu gikorwa cya ‘Make America Great Again’ na bo bamaze igihe basaba ko inyandiko bivugwa ko zahishwe na Leta zashyirwa ahagaragara.

Ubwo Trump yajyaga ku butegetsi bwa manda ya Kabiri muri Mutarama, ubutegetsi bwe bwiyemeje kuvanaho burundu iki kibazo.

Impapuro zasohotse ku wa 7 Nyakanga 2025, Minisiteri y’Ubutabera na FBI bavuze ko nta makuru mashya babonye ku kirego cya Epstein ndetse bemeza ko yapfuye yiyahuye.

Donald Trump yasabye ko hashyirwa hanze dosiye y'ikirego cya Epstein

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages