Ni icyemezo cyafashwe n’itsinda ry’abagize inteko ishinga amateko rimaze iminsi rikora iperereza kuri ibyo bikorwa byibasiye Capitol, mu mwaka ushize, ubwo Trump yari amaze gutsindwa na Joe Biden mu matora.
Mu byaha Trump ashobora gukurikiranwaho harimo icyo guteza ubwigomeke ku butegetsi mu gihugu.
Trump uhakana uruhare urwo arirwo rwose mu byabaye, yasohoye itangazo avuga ko iryo tsinda ari "urukiko rwa baringa."
Nyuma y’amezi 18 bakora iperereza kuri ako kavuyo, Komite yashyizweho n’umutwe w’abadepite (House of representatives), kuri uyu wa Mbere yanzuye ibintu bine Trump ashijwa birimo guhembera, gufasha no gushyigikira ubwigomeke ku butegetsi mu gihugu; kubangamira ibikorwa byemewe n’amategeko, ubugambanyi mu guhombya Leta zunze ubumwe za Amerika n’ubugambanyi mu gukora inyandiko zirimo ibinyoma.
Abashinjacyaha baracyasuzuma niba bageza mu nkiko Trump, ariko ntabwo ari ngombwa ko bagendera ku busabe bw’inteko ishinga amategeko.
Nubwo imyanzuro yayo iba itari itegeko ku buryo igomba kubahirizwa, umuyobozi w’iri tsinda yavuze ko ari inzira iganisha ku butabera.
Umwe mu bagize aka kanama, Jamie Raskin, yavuze ko guteza ubwigomeke mu gihugu ari "ukwigumura ku butegetsi bwa Leta zunze ubumwe za Amerika", ndetse ko ari "icyaha gikomeye, kinateganywa mu itegeko nshinga ubwaryo."
Iyi komite igizwe n’abadepite baridwi b’aba -Democrates n’aba-Republicains babiri, kuri uyu wa Mbere nibwo yasohoye raporo yayo y’ibanze igizwe na paji 161.
Biteganyijwe ko raporo yuzuye izatangazwa ku wa Gatatu, ari nini ku buryo izaba ifite paji zibarirwa mu magana.
Nyuma y’imvururu zabaye mu mwaka ushize, nibura abantu 900 bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!