Amakuru y’ubu bushyamirane bwa Trump na Netanyahu yatangajwe n’ikinyamakuru Axios. Bombi bapfuye ibikorwa bya gisirikare n’ibitero Israel ikomeje kwagura muri Liban.
Trump yabwiye Netanyahu ko iyi myitwarire ye yo gukomeza intambara ishyira Amerika mu byago, ndetse ikadindiza inzira y’ibiganiro iki gihugu kirimo na Iran.
Abayobozi batatu ba Amerika bahaye Amerika Axios bavuze ko aba bayobozi bateranye amagambo, bigera aho Trump yibutsa Netanyahu ko iyo bitaza kuba we yari kuba afunze.
Trump ngo yagize ati “Mu byukuri uri umusazi, wari kuba uri muri gereza iyo bitaza kuba ku bwa njye. Naragukijije. Abantu bose barakwanga kubera ibyo wakoze.”
Muri Kamena 2025 Trump yasabye ko Israel ihagarika urubanza ruregwamo Benjamin Netanyahu cyangwa ikamubabarira ibyaha arengwa bijyanye na ruswa, uburiganya no gukoresha nabi ububasha ahabwa.
Mu byaha Netanyahu ashinjwa harimo kwakira impano z’agaciro k’amadolari ibihumbi byinshi, divayi n’ibindi bikoresho bihenze biturutse ku bacuruzi bakomeye. Ngo yabihawe mu buryo bwo gushaka indonke cyangwa inyungu zihariye.
Ashinjwa kandi kugirana amasezerano y’ibanga na Arnon Mozes, nyir’ikinyamakuru ‘Yedioth Ahronoth’, kugira ngo kijye gitangaza inkuru zimwogeza ndetse no gushyiraho amategeko anigagana ijambo ibindi bitangazamakuru.
Netanyahu kandi ashinjwa gufasha zimwe muri sosiyete z’itumanaho kubona inyungu ibarirwa muri za miliyari, na zo zikamufasha mu itangazamakuru kugira ngo abone inyungu zihari mu bya politiki.
Trump yabwiye Netanyahu ko Israel ifite uburenganzira bwo kwirinda, ariko ashimangira ko ibitero Israel yagabye muri Iran mu minsi mike ishize byahitanye abasivile benshi, kandi iki gihugu gishaka abayobozi mbarwa ba Hezbollah.
Kuva Netanyahu yakaza ibitero kuri Hezbollah, Iran yatangaje ko ishobora kwikura mu biganiro bigamije guhagarika intambara iri hagati yayo na Amerika.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf mu butumwa yanyujije kuri X yagize ati “Israel niramuka ikomeje ubushotoranyi kuri Liban, ntabwo tuzahagarika inzira y’ibiganiro gusa, ahubwo tuzahangana n’umwanzi mu buryo bweruye.”
Mbere y’uko amakuru y’ubu bushyamirane atangazwa, ku wa Mbere tariki 1 Kamena 2026, Trump yari yanditse kuri X agira ati “Nagiranye ibiganiro na Bibi Netanyahu uyu munsi, musaba kudakomeza ibitero kuri Beirut muri Liban.”
Netanyahu we yahise yandika ati “Aho duhagaze ntihigeze hahinduka”, ashaka kugaragaza ko bazakomeza ibi bitero.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!