Ibi Trump yabitangarije itangazamakuru ubwo yari yitabiriye inama ya NATO ku wa 24 Kamena 2025. Yavuze ko Putin yamuhamagaye, amwizeza ubufasha ariko amubwira ko atabukeneye.
Yagize ati “Putin yampamagaye ambwira ko ashaka kumpa ubufasha kuri Iran ariko namubwiye nti ‘oya ntabwo nshaka’, ahubwo ni wowe nkeneyeho ubufashe kugira ngo amesezerano hagati y’u Burusiya na Amerika yo guhagarika intambara na Ukraine agerweho. Birababaje cyane kubona abasirikare bagera kuri 6000 barapfuye mu cyumweru gishize.”
Ibi Trump abitangaje mu gihe u Burusiya bwanze ubusabe bwa Ukraine ndetse n’abahuza b’ibihugu byombi bo mu Burasirazuba bwo hagati bwo gutanga agahenge k’iminsi 30 nta kurasana kuri kuba hagati y’ibyo bihugu.
U Burusiya bwasabye gutanga ubufasha ku kibazo cya Iran na Israel buri gukomeza umubano n’ubuyobozi bwa Iran cyane cyane mu bya gisirikare.
Kuva ubwo bwatangizaga intambara yeruye muri Ukraine, Iran yohereje muri Moscow drones z’intambara zo mu bwoko Shahed zibarirwa mu bihumbi, ari na nazo zikomeje kwifashishwa mu bitero u Burusiya bugaba muri Ukraine.
Ibi bihugu byombi kandi bikomeje ubufatanye mu guteza imbere porogaramu zabyo zo gukora intwaro kirimbuzi, mu gihe bihanganye n’ibihano bikomeye byashyizweho n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!