Ibi yabivuze ku wa 06 Gashyantare 2026, aho yabwiye abanyamakuru ko agace ka nyuma k’amashusho yashyize ku rubuga rwa Truth atari yakabonye kuko umukozi we yari yamubwiye ko byose bimeze neza.
Ku wa 5 Gashyantare 2026, ni bwo Trump yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Truth, amashusho yavugishije benshi kubera amasegonda ya nyuma ahera.
Ni amashusho atangira agaragaza imashini zikoreshwa mu mu matora herekanwa uburyo mu matora Trump yatsinzwe amajwi yibwe, ariko mu masegonda ya nyuma agaragaza Obama n’umugore we imitwe yabo iri ku gihimba cy’inguge.
Aya mashusho yavugishije benshi cyane cyane abirabura bagaragaza ko icyo ari igikorwa cy’irondaruhu kuko ubusanzwe abazungu bagira ibyo bibazo by’irondaruhu bakunda kwita abirabura ubwo bwoko bw’inyamaswa.
Trump yasobanuye ko we ubutumwa yashakaga gutanga ari ubwo bujyanye no kwiba amajwi kuko ari nako gace yarebye gusa ubundi akabwira umwe mu bakozi be kumurebera niba nta kibazo ubundi abona kuyashyira ku rubuga rwe.
Ati “Bwari ubutumwa bukomeye mu bijyanye no kwiba amatora. Nta muntu wari uzi ko biriya ari byo byayirangizaga. Iyo babireba bari kubibona ndetse bakabikuraho.”
Abajijwe niba azasaba imbabazi ku bw’iryo kosa yagize ati “Oya, nta kosa nakoze. Ni nanjye mu Perezida utagira irondaruhu mwaba mugize mu gihe kinini.”
Aya mashusho yamaze amasaha agera kuri 12 ku rubuga rwa Trump mbere y’uko Ibiro bye bya White House biyakuraho ndetse bikagaragaza ko ayo mashusho yakuweho bakimenya ikibazo kiyarimo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!