Iri tora ry’ikinyamakuru CNN ryagaragaje ko n’ubwo Biden yabonye amajwi menshi muri izi Leta mu 2020, ubu bamwe mu bazituyemo bamaze kumutakariza icyizere, bateguza ko Trump niyiyamamaza, ari we bazatora.
Muri Georgia, 49% mu bitabiriye iri tora bagaragaje ko bashyigikiye Trump, naho 44% bagaragaza ko bashyigikira Biden kugira ngo azabayobore muri manda ya kabiri. 7% bagaragaje ko nta we batora muri aba babiri.
Muri Michigan, Trump yabonye amajwi 50%, Biden abona 40%, 10% bagaragaza ko nta n’umwe batora. Iyi Leta na yo Biden yari yabonyemo amajwi menshi.
Iki kinyamakuru gisobanura ko bamwe mu bashyigikiye Trump batangaje ko batitabiriye amatora yo mu 2020. Abayitabiriye bo bavuze ko ubu bahinduye ibitekerezo, bakaba biteguye gutora Trump mu gihe yakwiyamamariza mu 2024.
Trump na Biden bamaze igihe batangaje ko baziyamamariza amatora yo mu 2024, kandi ni bo bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi. Kuri Biden, gutakarizwa icyizere muri Leta yabonyemo amajwi menshi ni ikimenyetso cy’uko abaturage batanyuzwe n’ibyo yagezeho muri manda ya mbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!