Trump kandi yongeye gushimangira ko ashaka kwigarurira iki gihugu cya kabiri kinini ku Isi, avuga ko uburyo bwonyine bwo gukemura ikibazo cy’imisoro ari uko Canada yakwemera ikaba leta ya 51 ya Amerika.
Trump yagize ati "Nategetse Minisitiri w’Ubucuruzi kongera umusoro wa 25%, ukagera kuri 50%, ku byuma byose na aluminium byinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika biturutse muri Canada.”
Trump wanditse ibyo anyuze ku rubuga yashinze rwa Truth Social yasabye Canada kugabanya imisoro ku bicuruzwa bikomoka ku buhinzi bituruka muri Amerika aho kugeza ubu uri hagati ya 250% na 390% yongeraho ko nibidakorwa bizateza ibindi bibazo.
Yavuze ko Canada nitubahiriza ibyo isabwa azafata izindi ngamba zikomeye zirimo gufunga inganda z’iki gihugu zikora imodoka.
Muri Gashyantare 2025 ni bwo Trump yatangaje ko agiye gushyira imisoro ya 25% ku bicuruzwa bya Canada byinjira muri Amerika ariko icyo cyemezo agisubikaho ukwezi.
Canada na yo yahise yihimura kuri Amerika yongera imisoro ifite agaciro ka miliyari 30$ ku bicuruzwa bya Amerika byinjira muri Canada harimo n’andi miliyari 125$ y’imisoro ku bizinjizwa mu kwezi gutaha.
Kuva mu Ukuboza 2024, nibwo Trump yatanze igitekerezo cyo kugira Canada leta ya 51 ya Amerika, aho byamaganiwe kure n’abayobozi ba Canada n’abaturage bayo ndetse mu ikusanyabitekerezo ryakozwe abaturage 77% banze icyo cyemezo batoye mu gihe 15% bo bagishyigikiye.
Minisitiri w’Intebe wa Canada, Mark Carney, yasezeranyije kurwana no gutsinda intambara y’ubucuruzi na Washington, gusa yemeza ko iyo ntsinzi itazaba yoroshye.
Carney kandi yanze igitekerezo cya Amerika nyuma y’uko ishyaka rye ryari rimaze gutsinda amatora kuri uyu wa 10 Werurwe 2025, avuga ati "Canada ntizigera leta ya Amerika mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!