Ibi birori byiswe UFC Freedom 250 byari biteganyijwe kuba ku mugoroba wo ku Cyumweru, aho UFC yari yateguye imirwano irindwi ya MMA. Icyakora, itangira ry’imirwano ryabanje gutinda kubera impungenge z’inkubi y’umuyaga yari iteganyijwe i Washington, bituma abateguye igikorwa bimurira imirwano ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha yaho.
Mu busitani bwa White House hashyizwe ikibuga gito cyo kurwaniramo, amatara, ibyapa binini n’ibindi bikoresho byatumye iki gikorwa kigaragara nka kimwe mu bya siporo n’imyidagaduro bikomeye. Trump yari yicaye hafi y’ikibuga, ari kumwe n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru wa UFC, Dana White, usanzwe ari inshuti ye ya hafi.
Umukino wari utegerejwe cyane ni uwahuje Justin Gaethje na Ilia Topuria, bahatanira umukandara wa UFC mu cyiciro cya lightweight. Wabaye umukino ukomeye cyane, aho aba barwanyi bombi bakubitanaga ibipfunsi bikomeye kuva mu ntangiriro. Topuria yari yinjiye mu mukino afite icyizere gikomeye, ariko Gaethje agaragaza kwihangana, imbaraga n’umutima wo kutava ku izima.
Ku mpera z’igice cya kane, itsinda rya Topuria ryahisemo guhagarika umukino, bituma Gaethje atangazwa nk’uwatsinze. Iyi ntsinzi yafashwe nk’imwe mu zatunguranye cyane mu mateka ya UFC, cyane ko Topuria afatwa nk’umurwanyi wari ufite amahirwe menshi yo kwegukana intsinzi.
Indi mirwano na yo ntiyabuze kuryohera abayikurikiranye. Ciryl Gane yatsinze Alex Pereira mu cyiciro cya heavyweight, mu gihe Sean O’Malley yatsinze Umunya-Canada Aiemann Zahabi mu mukino waranzwe n’urusaku rw’abafana b’Abanyamerika baririmbaga bati “U-S-A!”
Trump yinjiye mu kibuga gushimira Gaethje, hakurikiraho ibishashi by’umuriro byatukijwe mu kirere cya Washington. Indege za gisirikare zo mu bwoko bwa B-1 na zo zanyuze hejuru ya White House.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!