Aya magambo yayatangaje mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Fox News, mu gihe Amerika na Iran bikomeje kurasana.
Ati “Mu cyumweru gitaha ibintu bizaba bibi cyane kuri bo. Tuzasenya ingomero zose z’amashanyarazi. Tuzasenya ibiraro byabo byose, keretse bagarutse ku meza y’ibiganiro.”
Trump wari wavuze ko azatangira gusoresha ubwato bunyuza ibicuruzwa muri Hormuz ikiguzi cya 20% yivuguruje avuga ko bizasimbuzwa amasezerano akomeye y’ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Amerika n’ibihugu byo mu kigobe cy’Aba-Perse.
Mu bihe byashize, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, yari yavuze ko kurasa ibikorwaremezo by’abaturage bishobora kuba binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga y’ubutabazi.
Ati “Mu mategeko mpuzamahanga, gutera ku bushake ibikorwaremezo bya gisivili ni icyaha cy’intambara.”
Igitutu cya Amerika kuri Iran n’ibitero bigabwa ntacyo bikora kuri Tehran kuko na yo ihita yihimura ikarasa ku birindiro by’ingabo za Amerika biri mu Burasirazuba bwo Hagati.
Intambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare yatumye habaho gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa buri munsi ku Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!