00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yahize guhiga bukware abavuze ko ibisasu bya Amerika byakendereye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 August 2026 saa 07:59
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahakanye amakuru avuga ko igihugu cye cyaba gifite ikibazo cy’ibura ry’intwaro, avuga ko Amerika igifite ibisasu byinshi, ndetse anatangaza ko abatanze ayo makuru bazakurikiranwa.

Trump yavuze ko Amerika ifite ububiko bunini bw’intwaro, anongeraho ko izindi nyinshi zikomeje gukorwa.

Ibi bibaye mu gihe Perezida Trump na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, Pentagon, bakomeje kotswa igitutu ku bijyanye n’ingano y’ububiko bw’intwaro z’igihugu, mu gihe intambara na Iran imaze amezi atandatu kandi ibiganiro by’amahoro bikaba bidatanga umusaruro.

Amakuru yavugaga ko ububiko bw’intwaro za Amerika bushobora kuba buri kugabanuka yatumye Iran itangaza ko ifite ubushobozi bwo guhangana n’ikibazo icyo ari cyo cyose, bitewe n’intwaro ikora ubwayo.

Nyuma yo gukoresha intwaro nyinshi mu bikorwa bya gisirikare byiswe “Operation Epic Fury” ndetse n’ibindi bitero byakurikiyeho, ubuyobozi bwa Trump bwakomeje kuvuga ko ububiko bwa Amerika bw’ibisasu bya misile bugihagaze neza.

Ikinyamakuru CBS News cyatangaje ko Amerika yaba yarakoresheje igice kinini cy’ububiko bwayo bwa misile zigera kure, ndetse n’izikoreshwa mu bwirinzi bw’ikirere, gishingiye ku makuru y’abantu babiri batatangajwe amazina bavuga ko bafite amakuru y’imbere kuri iki kibazo.

Hari kandi amakuru yatangajwe na Washington Post avuga ko Trump yaba yarahangayikishijwe n’iki kibazo ndetse abaza Minisitiri w’Intambara, Pete Hegseth, ibijyanye na cyo.

Trump yavuze ko abashyize hanze ayo makuru abona nk’ayabangamira igihugu bari guhigwa.

Yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ati “abatanze ayo makuru barimo guhigwa”, anavuga ko hazasabwa ko bahanishwa ibihano birebire by’igifungo.

Yongeye kunenga inkuru ya Washington Post avuga ko ari amakuru y’ibinyoma kandi ko yishimiye imikorere ya Pete Hegseth.

Raporo y’ikigo Center for Strategic and International Studies (CSIS) igaragaza ko kugeza mu mpera za Nyakanga, Amerika ishobora kuba yari isigaje hagati ya misile 759 na 827 zo mu bwoko bwa Patriot, hafi kimwe cya gatatu cy’izari zihari mbere y’intambara. Iki kigo kandi kivuga ko Amerika yaba yarakoresheje hafi 60% bya misile za THAAD zikoreshwa mu guhagarika ibitero bya misile.

Nubwo hari impungenge ku bwinshi bw’intwaro zisigaye, ubuyobozi bwa Amerika bukomeje kuvuga ko igihugu kigifite ububiko buhagije kandi ko kigomba kongera ingano ya zo.

Mu kwezi gushize, Pete Hegseth yasabye Sena ya Amerika ingengo y’imari yihutirwa ingana na miliyari 87 z’Amadolari kugira ngo yishyure abasirikare ndetse hanongerwe ibikoresho n’intwaro byakoreshejwe.

Trump yahize guhiga bukware abavuze ko ibisasu bya Amerika byakendereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages