Trump yavuze ibi nyuma y’aho kuri iki Cyumweru aribwo umwanzuro wo gukumira TikTok muri Amerika wari gutangira gushyirwa mu bikorwa aho abantu batari kubasha kuyimanura ngo bayishyire muri telefoni zabo.
Minisiteri y’Ubukungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu yavuze ko uyu mwanzuro uza kuba usubitswe mu gihe cy’icyumweru.
Mu gihe ibikorwa bya TikTok byaba bigurishijwe, n’ubundi ByteDance ni yo yakomeza kuba umunyamigabane mukuru w’uru rubuga nkoranyambaga.
Kuri uyu wa Gatandatu, Trump yabwiye abanyamakuru ko igurwa ry’ibikorwa by TikTok “namaze kuriha umugisha”. Ati “Nibabirangiza, biraba ari byiza, nibatabikora nabyo nta kibazo kibirimo”.
Trump yavuze kandi ko iri gurwa rya TikTok riza kuba rikubiyemo na miliyoni eshanu z’amadolari agenewe gushyigikira ibikorwa by’uburezi muri Amerika, gusa ntiyigeze avuga sosiyete iza kwishyura ayo mafaranga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!