Zelenskyy yavuze ko ayo masezerano, azatuma toni miliyoni nyinshi za mazutu y’u Burusiya zinjira muri Amerika, azaha Moscow amafaranga yo gukomeza intambara muri Ukraine.
Trump yabwiye abanyamakuru ku wa Gatandatu, ubwo yavaga muri White House, ko Zelenskyy “ashaka guteza ibibazo Isi” akomeza kwemerera ingabo ze kugaba ibitero ku nganda zitunganya peteroli mu Burusiya.
Yamusabye guhagarika ibyo bitero, anavuga ko Ukraine ikwiye kubona umuyobozi mushya ushobora kugera ku masezerano.
Ati “Ntekereza ko igihe kigeze ngo Ukraine ibone undi perezida.”
Trump yakomeje ashinja Zelenskyy kutagerageza gukemura intambara binyuze mu masezerano, avuga ko hari amahirwe menshi yari yarabonye ariko ntiyayabyaza umusaruro.
Ati “Yashoboraga kugera ku masezerano menshi, ariko kubera impamvu runaka, ntabwo ajya abikora.”
Mu minsi ishize, u Burusiya na Ukraine byakajije ibitero bigabanaho, mu gihe impaka ku masezerano ya mazutu zikomeje hagati y’abayobozi ba Amerika na Ukraine.
Ku wa Gatanu, Trump yemeje ko Amerika n’u Burusiya byumvikanye guhagarika ibihano ku byoherezwa hanze bya mazutu y’u Burusiya kugeza tariki 7 Mata.
Zelenskyy yavuze ko koroshya ibyo bihano bizatuma u Burusiya bubona andi mafaranga yo kugura ibikoresho bya gisirikare no gukomeza intambara.
Nyuma y’ibitero bishya byahitanye abantu muri Zaporizhzhia, yashinje Moscow gufata ayo masezerano nk’uburenganzira bwo gukomeza kurwana no gutera ibisasu ku mijyi.
Ku wa Gatandatu, ukuriye ububanyi n’amahanga mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Kaja Kallas, na we yashyigikiye ibyo Zelenskyy yavuze, anenga icyemezo cyo guhagarika ibihano.
Kallas yavuze ko icyo cyemezo “giha Moscow amafaranga menshi yo gukomeza intambara.”
Ati “Iki si igihe cyo korohereza u Burusiya, kandi u Burayi ntibuzabikora.”
Yavuze ko abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Burayi bateganya kwemeza ku wa Mbere ibihano bikomeye kurusha ibindi byose bafatiye u Burusiya kuva bwatangira igitero simusiga kuri Ukraine.
Amasezerano yo kwemerera u Burusiya kugurisha mazutu ku isoko rya Amerika n’ahandi ku Isi ni imwe mu ngamba Trump yafashe agamije kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli muri Amerika, mbere y’amatora yo hagati muri manda.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!