Yabigarutseho ku wa 28 Mata 2026 ubwo yakiraga Umwami Charles uri kugirira uruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Trump yavuze ko icyubahiro agomba umuryango w’ibwami mu Bwongereza ari icya kera, agaragaza uburyo umubyeyi we Mary Anne MacLeod Trump ukomoka muri Écosse yari yarihebeye ubwiza bwa Charles akiri muto.
Ati “Yakundaga umuryango w’ibwami ndetse yakundaga umwamikazi… igihe cyose umwamikazi yabaga ari mu birori runaka cyangwa ikindi kintu mama ntabwo yagombaga kuva kuri televiziyo. Yaravugaga ati ‘Donald reba ukuntu ari byiza.”
“Ndibuka avuga neza ati ‘Charles, reba uburyo Charles ukiri muto ari mwiza cyane. Mama yari yarasariye Charles. Ntabwo wabyumva, ni ibintu bitangaje.”
Umwami Charles III yagiranye n’ibiganiro byihariye na Trump, benshi bavuga ko bishobora guhoshya umwuka mubi umaze iminsi hagati ya Amerika n’u Bwongereza kuva intambara ya Iran yatangira.
Intandaro yabaye ko Trump atishimiye ubufasha yahawe n’u Bwongereza ubwo yagabaga ibitero kuri Iran, Trump yashakaga ko u Bwongereza bwirundurira mu ntambara ariko bumubera ibamba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!