Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu 6 Mata 2026, yatangaje ko Amerika ishaka gusenya imbaraga za gisirikare za Iran mu gihe cyose ubutegetsi bw’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati butaramanika amaboko.
Trump yasobanuye ko icyaha cy’intambara Amerika yakora atari ugusenya Iran, ahubwo ko cyaba ari ukuyemerera gutunga intwaro kirimbuzi zasenya burundu Israel n’ibindi bihugu by’inshuti byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko Iran nidahagarika imirwano ngo itakambire Amerika, ibikorwaremezo byayo bya gisivili birimo inganda zitunganya umuriro w’amashanyarazi ndetse n’ibiraro bizasenywa.
Ati "Ndabyanga ariko turi gusenya, kandi ntibashaka kuvuga ngo ‘Mubyeyi’, ntibashaka gutakamba ariko bazabikora. Nibatabikora, bazabura ibiraro, bazabura inganda zitunganya amashanyarazi, ntacyo bazasigarana.”
Trump yabwiye abanyamakuru ko uko we abyifuza, yakagiye kure agakora ibikomeye cyane birenze ibyo nko gufata ibikomoka kuri peteroli byo muri Iran, ariko ko Abanyamerika badashaka ko bigera aho ngaho.
Ati "Sinzagera kure kuko hari ibintu bibi cyane kurenza ibyo. Ari amahitamo yanjye, ni iki nakora? Nafata peteroli kubera iyo gufata irahari, nkinjiza amafaranga menshi, nkanita ku Banya-Iran. Ariko Abanyamerika bashakako dutaha."
Intambara ya Amerika na Iran yatangiye tariki ya 28 Gashyantare 2026. Leta ya Iran yanze umushinga wateguwe n’ibihugu byinshi usaba ko habaho agahenge, igaragaza ko icyo ishaka ari uko intambara ihagarara burundu.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!