00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Trump yaburiye u Bushinwa n’u Burusiya ku byago bahura na byo bivanze mu ntambara ya Iran

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 July 2026 saa 06:47
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko kugeza ubu nta bimenyetso byerekana ko u Bushinwa cyangwa u Burusiya biri kugira uruhare mu ntambara ikomeje hagati ya Amerika na Iran, ariko aburira ibyo bihugu ko kubyivangamo byabigiraho ingaruka zikomeye.

Trump yavuze ko Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yamwijeje ko igihugu cye kitazafasha Iran cyangwa ngo kiyigurishe intwaro.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati “Perezida Xi, mu nama duheruka kugirana i Beijing mu Bushinwa, yambwiye ko nta na rimwe, uko byagenda kose, azaha cyangwa ngo agurishe intwaro Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran. Ibyo kandi bireba n’ibigo by’Abashinwa.”

Trump yongeyeho ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na we yamubwiye ko igihugu cye kitazagurisha Iran intwaro.

Yavuze ko ashingiye kuri ibyo biganiro, yemera ko u Burusiya n’u Bushinwa bitari gufasha Iran muri iyi ntambara.

Trump yagize ati “Ntabwo ntekereza ko bari kugira uruhare muri iyi ntambara. Ariko baramutse babikoze, byaba bibi cyane kuri bo kandi rwose ntibyaba biri mu nyungu zabo.”

Amerika na Iran bimaze igihe biri mu ntambara yatangiye nyuma y’ibitero Amerika na Israel byagabye kuri Iran muri Gashyantare 2026. Ibyo bitero byahitanye bamwe mu bayobozi bakuru ba Iran, barimo n’umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu.

Abantu bane bazi amakuru y’inzego z’ubutasi za Amerika bavuze ko ibitero Iran yagabye ku birindiro by’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, CIA, mu Burasirazuba bwo Hagati, byatumye hakorwa iperereza ku kuba u Burusiya bushobora kuba bwarafashije Iran kubona amakuru yerekeye aho kugaba ibitero cyangwa ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote.

Leta y’u Burusiya yanze kugira icyo ivuga kuri ayo makuru. Amerika kandi yafatiye ibihano abantu n’ibigo byo mu Burusiya no mu Bushinwa, ibishinja gufasha Iran kugura intwaro.

Trump yavuze ko ibihugu by'u Bushinwa n'u Burusiya nibifasha Iran mu ntambara bizahura n'ibibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages