Trump yavuze ko Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yamwijeje ko igihugu cye kitazafasha Iran cyangwa ngo kiyigurishe intwaro.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yagize ati “Perezida Xi, mu nama duheruka kugirana i Beijing mu Bushinwa, yambwiye ko nta na rimwe, uko byagenda kose, azaha cyangwa ngo agurishe intwaro Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran. Ibyo kandi bireba n’ibigo by’Abashinwa.”
Trump yongeyeho ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na we yamubwiye ko igihugu cye kitazagurisha Iran intwaro.
Yavuze ko ashingiye kuri ibyo biganiro, yemera ko u Burusiya n’u Bushinwa bitari gufasha Iran muri iyi ntambara.
Trump yagize ati “Ntabwo ntekereza ko bari kugira uruhare muri iyi ntambara. Ariko baramutse babikoze, byaba bibi cyane kuri bo kandi rwose ntibyaba biri mu nyungu zabo.”
Amerika na Iran bimaze igihe biri mu ntambara yatangiye nyuma y’ibitero Amerika na Israel byagabye kuri Iran muri Gashyantare 2026. Ibyo bitero byahitanye bamwe mu bayobozi bakuru ba Iran, barimo n’umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu.
Abantu bane bazi amakuru y’inzego z’ubutasi za Amerika bavuze ko ibitero Iran yagabye ku birindiro by’Urwego rw’Ubutasi rwa Amerika, CIA, mu Burasirazuba bwo Hagati, byatumye hakorwa iperereza ku kuba u Burusiya bushobora kuba bwarafashije Iran kubona amakuru yerekeye aho kugaba ibitero cyangwa ikoranabuhanga ry’indege zitagira abapilote.
Leta y’u Burusiya yanze kugira icyo ivuga kuri ayo makuru. Amerika kandi yafatiye ibihano abantu n’ibigo byo mu Burusiya no mu Bushinwa, ibishinja gufasha Iran kugura intwaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!