Ni ikigo cya Bagram cyigaruriwe n’umutwe witwaje intwaro w’Abatalibani mu 2021, nyuma y’uko ingabo za Amerika zikirukanwemo huti huti muri Nyakanga uwo mwaka, mbere y’uko Umurwa Mukuru Kabul wigarurirwa n’uyu mutwe.
Mu butumwa Trump yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, yagize ati “Niba Afghanistan idasubije ikigo cya Bagram abacyubatse ari bo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyago bikomeye bishobora kubabaho.”
Trump yavuze ko yifuza kongera kugenzura iki kigo kuko giherereye hafi y’ibigo bikora intwaro kirimbuzi by’u Bushinwa kandi akaba abushinja ko bukoresha ikigo cya Bagram mu ibanga, ariko burabihaka n’Abatalibani bakabihakana.
Nubwo Trump afite icyo cyifuzo Abatalibani bavuze ko nta ngabo za Amerika zizongera kugera ku butaka bwabo, mu gihe u Bushinwa bwagaragaje ko bushyigikiye ubusugire bwa Afghanistan, bushinja Amerika gushaka guteza imvururu mu karere Afghanistan iherereyemo.
Trump ni we washyize umukono ku masezerano yo gukura ingabo za Amerika muri Afghanistan muri manda ye ya mbere, gusa yakomeje gushinja Joe Biden wamusimbuye ko ari we wateye akavuyo mu gihe ingabo za Amerika zari ziri kuva muri iki gihugu, bikanatuma Abatalibani bafata ubutegetsi vuba avuga ko ari ibintu biteye isoni ku gihugu.
Ikigo cya Bagram cyubatswe bwa mbere n’Abasoviyeti, nyuma Amerika irakivugurura, kikaba ari cyo kigo kinini cy’Ingabo za Amerika yari ifite muri Afghanistan.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!