Ibi yabivuze mu ku wa 15 Nyakanga 2025, ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba koko yumva Ukraine ikwiye kurasa hamwe mu hantu hakomeye mu Burusiya, asubiza agira ati “Oya ibyo ntibakwiye kubikora.”
Mu minsi ishize The Financial Times yavuze ko Trump yagiranye ikiganiro cyihariye na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, amubaza niba aramutse ahawe ibisasu birasa kure yarasa mu Burusiya, Volodymyr agasubiza avuga ko abonye ibyo bisasu nta kabuza yaharasa.
Iyi nkuru ntiyaguye neza abagize ubuyobozi bwa Trump kuko Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru muri White House, Karoline Leavitt, yahise ashinja iki kinyamakuru kugoreka ijambo rya Trump avuga ko icyo Trump yabazaga byari ibibazo bisanzwe byo kugira ngo amenye ko Ukraine ihawe intwaro isaba yakwitwara.
Yagize ati “Byari ibibazo bisanzwe ntabwo yashishikarizaga gukomeza ubwicanyi. Akora ubutaruhuka kugira ngo ubu bwicanyi buhagarare n’iyi ntambara ishyirweho akadomo.”
Ni mu gihe Trump yatangaje ko igihe ibihugu byombi bitagaragaza intambwe mu kugera ku masezerano y’amahoro mu minsi 50 iri imbere, azashyiraho ibihano biremereye ku Burusiya birimo kuzamura imisoro ku bihugu bihahirana na bwo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!