Kubaka uru rukuta ni imwe mu migambi Trump yari afite ubwo yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rwego rwo gukumira abimukira binjira muri iki gihugu binyuranyije n’amategeko. Icyo gihe yavugaga ko Mexique ariyo izishyura amafaranga yo kurwubaka.
Umujyanama we, Kellyanne Conway, niwe wemeje ibyo kudashyira amafaranga yo kubaka urukuta mu ngengo y’imari ishobora kuzemezwa kuwa Gatanu.
Mu kiganiro na Fox News, Conway yavuze ko nubwo uru rukuta rutateganyijwe mu ngengo y’imari izemezwa muri iki Cyumweru, rukiri mu bintu by’ingenzi kandi byihutirwa bigomba gushyirwa mu bikorwa.
Ibi kandi byanemejwe na Trump ubwe wavuze ko adateze kubireka ahubwo gushaka amafaranga yo kurwubaka bishobora gukorwa mu mpera z’uyu mwaka.
Ni mu gihe abo mu ishyaka ry’Aba-démocrate bari baratangaje ko bazitambika kwemeza umushinga w’ingengo y’imari mu gihe cyose bizaba bigaragara ko hateganyijwemo amafaranga yo kubaka uru rukuta.
Si bo bonyine ariko kuko n’Aba- républicains babaye nk’abaguye mu kantu, ubwo bamenyeshwaga ko uru rukuta rushobora gutwara agera kuri miliyari 21.6 z’amadolari mu gihe Trump yari yaravuze miliyari 12 z’amadolari gusa.



















TANGA IGITEKEREZO