Ibi Trump urwaye COVID-19 yabitangaje mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, bwaje nyuma y’amakuru menshi yari yiriwe avugwa, ko ubuzima bwe butameze neza.
Umuganga wa Trump yari yatangaje ko ameze neza ndetse ko ari koroherwa kuva yatangira kuvurwa. Ubu Trump amaze amajoro abiri mu bitaro nyuma yo kwandura iki cyorezo.
Trump yashimye abaganga bo mu bitaro bya gisirikare bya Walter Reed aho ari kuvurirwa, avuga ko ubwo yabijyanwagamo, yumvaga atameze neza ariko ubu ngo yatangiye kumera neza.
Yakomeje agira ati “Mu minsi mike iri imbere, ndatekereza ko hari ihurizo rikomeye. Tuzareba ibizaba muri iyo minsi.”
Trump yavuze ko ashaka kuva mu bitaro agasubira mu bikorwa byo kwiyamamaza, dore ko ku wa 3 Ugushyingo azahangana na Joe Biden mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Ku wa Gatanu mu masaha y’igitondo nibwo byatangajwe ko Trump yanduye Coronavirus cyo kimwe n’umugore we, Melania.
— Donald J. Trump (@realDonaldTrump) October 3, 2020



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!