Aganira n’abanyamakuru ubwo yari mu ndege ya Air Force One ajya muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Gatatu, Trump yagize ati “Mpagaze neza mu bijyanye n’ikusanyabitekerezo, kandi murabizi nkurikije ibyo nasomye. Ndabizi ko ntemerewe kongera kwiyamamaza, ariko tuzareba uko bizagenda […] biteye isoni.”
Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, risobanura neza ko “nta muntu wemerewe gutorwa inshuro zirenga ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”
Trump, wari Perezida kuva mu 2017 kugeza mu 2021, yakunze kugaragaza amagambo y’abamushyigikiye bamushishikariza kwiyamamariza manda ya gatatu, nubwo we ubwe atigeze abyemera cyangwa ngo abihakane mu buryo bweruye.
Hari n’igihe yagiye yambara ingofero z’umutuku zanditseho “Trump 2028”, isobanura umwaka w’amatora ya Perezida utaha muri Amerika.
Mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya Trump, hari n’abavuga ko bishoboka ko uyu mugabo w’imyaka 79 yakwiyamamaza nka Visi Perezida mu 2028, aho bivugwa ko Visi Perezida uriho ubu, JD Vance, ari we wakwiyamamaza ku mwanya wa Perezida. Gusa ku wa Mbere Tariki 27 Ukwakira 2025, Trump ubwe yamaganye ayo makuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!