Ibi yabitangaje ku wa 31 Ntakanga 2025, ubwo yabazwaga ku bijyanye n’ibihano yavuze ko azafatira u Burusiya mu gihe butakwemera kumvikana na Ukraine ku guhagarika iyi ntambara.
Ku wa 28 Nyakanga 2025, Trump yagabanyije iminsi 50 yari yahaye u Burusiya na Ukraine ngo bibe bimaze kugera ku masezerano y’amahoro, ayishyira hagati ya 10 na 12.
Yavuze ko ayo masezerano naba ataragerwaho muri iyo minsi, azashyiraho imisoro ya 100% ku bicuruzwa biva mu Burusiya ndetse n’indi misoro ku bihugu bihahirana n’u Burusiya.
Icyakora nubwo yatangaje ibyo bihano, ubwo yabazwaga n’abanyamakuru niba hari icyo bizatanga, yavuze ko abona Putin ntacyo bimubwiye.
Yagize ati “Tugiye gushyiraho ibihano. Sinzi niba bimubangamira. Bafite amakuru ku bihano. Nzi ibihano kurusha undi wese, imisoro n’ibindi. Sinzi niba ibyo byagira ingaruka ariko tugiye kubikora.”
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko ibihano bya Amerika bidakanganye kuko igihugu cye cyiyubatsemo ubudahangarwa.
Yagize ati “Tumaze igihe kinini tuba mu bihano byinshi, rero uko bisa kose hari ubudahangarwa twiyubatsemo.”
Peskov yatangaje ko u Burusiya na bwo bushaka amahoro ariko mu buryo burengera inyungu zabwo, bukanagumana ubutaka bwambuye Ukraine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!