Abinyujije ku rubuga rwe Truth Social, ku wa 28 Ugushyingo 2025, Trump yagize ati “Nzaha imbabazi zuzuye Perezida Hernández, kuko hari abo nubaha bambwiye ko yakorewe iyicarubozo ndetse n’akarengane gakabije.”
Icyemezo cya Trump kije mu gihe Nasry Tito Asfura, umukandida ashyigikiye, aherutse kwiyamamariza kuyobora Honduras. Trump yavuze ko imbabazi azaha Hernández zizafasha Honduras kugera ku ntsinzi ya politiki n’ubukungu, anasaba abaturage gutora Asfura.
Hernández wayoboye Honduras kuva mu 2014 kugeza mu 2022, umwaka ushize yahamijwe n’urukiko rwo muri Amerika ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge, akatirwa igifungo cy’imyaka 45, n’ihazabu ya miliyoni umunani z’amadolari.
Bivugwa ko yahaye rugari toni zisaga 400 z’ibiyobyabwenge bya cocaine, byanyuzwaga muri Honduras bijya muri Amerika. Ubushinjacyaha bwanavuze ko yakiriye miliyoni nyinshi z’amadolari ya ruswa yari agamije kumufasha kwagura imbaraga za politiki.
Raporo z’Ubushinjacyaha bwa Amerika zagaragaje ko Hernández yarindaga abacuruzi b’ibiyobyabwenge bari hafi ye, ndetse agakoresha ububasha yari afite nka Perezida akomanyirizaga abacuruzi b’ibiyobyabwenge babangamiraga ubutegetsi bwe, mu gihe abemeraga kumuha amafaranga yabasezeranyaga ubuhungiro muri Honduras.
Ibyaha yahamijwe ntaho bitandukaniye n’ibyo Amerika ishinja Nicolás Maduro uyobora Venezuela, nubwo ibiyobyabwenge Maduro ashinjwa gucuruza byiganje ku masoko y’i Burayi.
Nyuma y’ubutumwa bwa Trump, umwunganizi wa Hernández mu mategeko, Renato Stabile, yashimye Perezida Trump, avuga ko akarengane kageze ku musozo.
Trump yanifashishije ubu butumwa ashimangira gushyigikira Tito Asfura mu matora ya Honduras, avuga ko natorwa, Amerika izaba umufatanyabikorwa ukomeye, ariko yongeraho ko mu gihe adatowe, byatuma Amerika itongera gushora amafaranga mu buyobozi butizewe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!