TikTok ikunzwe cyane muri Amerika, aho ikoreshwa n’abantu basaga miliyoni 170. Trump yahaye ByDance kugera ku itariki ya 19 Kamena 2025 kugira ngo ibe yamaze kugurisha uru rubuga, gusa iki gihe gishobora kongera.
Mu kiganiro na NBC, Trump yavuze ko TikTok ari urubuga nkoranyambaga rufite akamaro kandi rugomba kurindwa. Yongeyeho ko afite impamvu yihariye ituma ayishyigikira kuko ngo yamufashije cyane mu kwigarurira amajwi y’urubyiruko mu matora ya Perezida.
Hari gahunda yo gushyiraho ikigo gishya muri Amerika kizagenzura ibikorwa bya TikTok, kikaba gicungwa n’abashoramari b’Abanyamerika. Gusa iyi gahunda yarahagaze nyuma y’uko u Bushinwa butangaje ko butayishyigikiye, by’umwihariko nyuma y’uko Trump atangaje umusoro ukomeye cyane ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa.
Abasenateri bo mu ishyaka ry’Abademokarate bavuga ko Trump nta bubasha afite bwo kongera igihe ntarengwa cyashyizweho.

Gusa bamwe mu bashoramari ba ByteDance bakorera muri Amerika bavuga ko ibiganiro bigikomeje, ariko hakenewe ko ikibazo cy’imisoro hagati ya Amerika n’u Bushinwa kibanza gukemuka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!