The New York Times yatangaje ko Trump atishimiye uburyo ibiganiro bigenda gake nyamara atifuza gufatira ibihano bikarishye iki gihugu.
Uwahaye amakuru iki kinyamakuru yahamije ko Trump nakomeza kubona nta musaruro ashobora no kuva burundu muri ibyo biganiro. Gusa ntibizwi neza niba azakomeza gutanga ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine.
Trump ati “Putin yibwiraga ko ari gutsinda intambara agakomeza gushyira imbere inyungu ze.”
Trump kandi ngo yababajwe no kuba u Burusiya bwaranze guhindura imirongo y’ibyo basabaga birimo kubuza Ukraine kwinjira muri OTAN, kutayiha intwaro, no kwemera guhara ibice u Burusiya bwamaze kwigarurira.
Ikinyamakuru cya Wall Street Journal, cyavuze ko Trump yarambiwe ibiganiro ndetse ko nibikomeza uko bimeze azabivamo burundu.
Trump aherutse gutangaza ko Putin asa n’uwataye umutwe kubera ibitero bya drone 250 u Burusiya bwagabye mu Murwa Mukuru wa Ukraine, Kyiv bigahitana abarenga 13.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!