Ibi Trump yabivuze ku wa Gatatu tariki ya 2 Nzeri 2026, nyuma y’imirwano yongeye kubura hagati ya Amerika na Iran ndetse n’ibitero bikomeje kugabwa ku mato anyura muri uyu muhora.
Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Trump yagize ati “Ubu ko uri mu maboko ya Amerika, ese twahindura izina Umuhora wa Hormuz ukitwa Umuhora wa Trump?”
Icyifuzo cya Trump cyaje nyuma y’umunsi umwe gusa Amerika igabye ibitero ku bice bitandukanye muri Iran, aho byavuzwe ko abantu bane, barimo abana babiri, baguye mu gitero cyabereye mu mujyi wa Sirik uri mu majyepfo ya Iran.
Iran yasubije ibyo bitero bya Amerika ikoresheje ibisasu bya misile byarashwe ku birindiro bya Amerika biri muri ako karere, ibintu byatumye ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga bizamuka hafi kuri 4%.
Nubwo abayobozi ba Amerika bagiye bavuga ko Umuhora wa Hormuz wafunguwe, ibiciro bya peteroli ntibyigeze bigabanuka mu byumweru bishize. Iran yo ikomeza kuvuga ko uwo muhora ufunze kandi ko iri kuwugenzura.
Ku rundi ruhande, Arabie Saoudite yashinjije Iran kugaba igitero ku bwato butwara peteroli, aho abantu babiri baguye muri icyo gitero.
Umuhora wa Hormuz ni umwe mu ikomeye ku isi kuko unyuramo igice kinini cya peteroli itwarwa ku masoko mpuzamahanga.
Trump kandi yakomeje kuvuga ko Amerika igenzura uyu muhora, nubwo Iran ikomeje kugaragaza ko ari yo iwufiteho ububasha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!