Iki gitekerezo Trump yakigarutseho mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, avuga ko hari abantu benshi bamusabye ko izina rya New Mexico ryahindurwa.
Yagize ati “Abantu benshi batanze igitekerezo cyo guhindura izina rya New Mexico, imwe muri Leta zabayemo uburiganya bukomeye mu matora, ikitwa New America. Iryo zina rirushijeho kuba ryiza kandi riteye ishema ku baturage b’iyo Leta ishobora kugera kuri byinshi. Ndabikunze cyane!”
Trump yashyize ubu butumwa ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’amashusho yakozwe hifashishijwe ubwenge buhangano.
New Mexico iyobowe n’ishyaka ry’Aba-Démocrates, iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku mupaka w’iki gihugu na Mexique.
Guverineri wa New Mexico, Michelle Lujan Grisham wo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates, yahise yamagana iki gitekerezo, avuga ko Trump agamije kurangaza Abanyamerika kugira ngo batita ku bibazo byugarije igihugu.
Iki cyifuzo kije nyuma y’uko Trump yagiye agaragaza ubushake bwo guhindura amazina y’ahantu hatandukanye muri Amerika no mu nkengero zayo.
Muri Mutarama 2025, Trump yashyize umukono ku iteka rihindura izina ry’Ikigobe cya Mexique, cyitwa “Ikigobe cya Amerika”.
Porogaramu zifashishwa mu kwerekana amakarita, zirimo Google Maps na Apple Maps, zatangiye gukoresha iryo zina muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyakora, hanze y’iki gihugu hakomeje kugaragazwa amazina yombi.
Mu mpera za Kanama 2026, ubwo umwuka mubi wari ukomeje hagati ya Amerika na Canada ku bijyanye n’imisoro ku bicuruzwa, Trump yategetse ko Ikiyaga cya Ontario gihindurirwa izina, kikitwa “Ikiyaga cya Amerika”.
Icyo cyemezo nticyakiriwe neza n’Abanya-Canada, kuko iki kiyaga kiri ku mupaka w’ibihugu byombi.
Trump yanigeze gutebya avuga ko Umuhora wa Hormuz na wo ishobora guhindurirwa izina, ukitwa “Umuhora wa Trump”. Ibiro bya Perezida wa Amerika, White House, byagaragaje ko bishyigikiye icyo gitekerezo, byandika ku rubuga rwa X biti “Iryo zina riraryoshye.”
Nubwo Trump yagaragaje ko yifuza ko New Mexico ihindurirwa izina ikitwa New America, ntaratangaza niba hari inzira zemewe n’amategeko zatangiye gukurikizwa kugira ngo iki cyifuzo gishyirwe mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!