Ibi yabigarutseho ku wa 30 Werurwe 2025, mu kiganiro yagiranye na NBC News.
Trump yavuze ko hari uburyo byakorwamo akemererwa kongera kwiyamamariza kuba Perezida wa Amerika, ariko avuga ko hakiri kare kugira ngo hafatwe uwo mwanzuro.
Yagize ati “Nta mugambi uhari, ariko hari uburyo bwo kubikoramo nk’uko mubizi, gusa haracyari igihe cyo kubitekerezaho. Abaturage benshi barabishaka.”
Trump abajijwe niba mu buryo bushobora gukoreshwa harimo ko Visi Perezida wa Amerika, J.D Vance, yakwiyamamariza umwanya wa Perezida, yatsinda amatora akamuha ubuyobozi, Trump yavuze ko ibyo na byo bishoboka ariko hari ubundi buryo.
Nubwo abashyigikiye Trump bakomeza kuvuga ko ibyo aba avuga kuri manda ya gatatu aba adakomeje, we agaragaza ko akomeje.
Mu minsi ishize Umu-Republicain witwa Andy Ogles uri mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yatanze igitekerezo cyo kuvugurura itegeko nshinga, rikemerera umuntu wayoboye manda ebyiri zitikurikiranyije kuyobora iya gatatu.
Kugira ngo iri tegeko ryemerwe bisaba ko riba ryatowe na bibiri bya gatatu(2/3) by’abagize Inteko Ishinga Amategeko, ndetse na bitatu bya kane (3/4) bya Leta zigize Amerika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!